Uyu mugore yahagaritswe nyuma y’umunsi umwe ahaswe ibibazo na Polisi yo mu Bubiligi kuri ruswa, bikekwa ko yakiriye ngo akore ibinyuranyije n’amategeko.
Kaili yahagaritswe no mu ishyaka rye Pasok-Kinal ryo mu Bugereki, ibintu bimwambura amahirwe yo gukomeza kurihagararira mu Nteko y’u Burayi.
Uyu mugore n’abandi bantu bane batawe muri yombi ku wa Gatanu i Bruxelles, bashinjwa kwakira ruswa ya kimwe mu bihugu by’Abarabu bikekwa ko ari Qatar ngo bajye batora amategeko n’imyanzuro itakibangamiye.
Ibyaha bakurikiranyweho birimo ruswa no kubona amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikinyamakuru Echo cyo mu Bubiligi cyatangaje ko Eva Kaili iwe mu rugo hasanzwe imifuka yuzuyemo inoti. Polisi ngo yatangiye kumukeka amababa ubwo yabonaga se w’uwo mudepite afite igikapu cyuzuyemo amafaranga, itangira iperereza.
Bivugwa ko uyu mudepite yafatanywe asaga ibihumbi 630 by’amadolari.
Mu bandi bahaswe ibibazo na Polisi harimo batatu bafite ubwenegihugu bw’u Butaliyani nka Pier-Antonio Panzeri wahoze mu Nteko ya EU, Luca Visentini na Francesco Giorgi w’impuzamashyaka S&D.
RFI yatangaje ko polisi y’u Butaliyani hari abandi yahase ibibazo barimo umugore n’umukobwa ba Panzeri.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International watangaje ko byabaye umuco mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, aho abayigize bakora ibyo bashaka binyuranyije n’amahame kandi ntibabihanirwe.
Nubwo Qatar ari yo ishyirwa mu majwi kuba yaratangaga ayo mafaranga ku badepite, icyo gihugu cyabihakanye kivuga ko ntaho bihuriye.






Ibitekerezo 0