Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ari naho binjiriye kuwa 10 Nzeli 2015 bwatangarije IGIHE ko ari abagabo batatu, abagore 24 abasigaye ari abana.
Mayor Harerimana Frederic yavuze ko bahise bashyirwa mu nkambi y’agateganyo aho bakurwa bashyikirizwa imiryango ya bo.
Harerimana ati “Iyo bageze muri iyi nkambi y’agateganyo tubaha ibikoresho nkenerwa byibanze nk’ibiryamirwa, ibiribwa n’ibindi mu gihe tubahuza n’imiryango ya bo.’’
Yasobanuye ko abatinya gutaha babiterwa n’amakuru y’ibihuha baba babwirwa ko utashye bamwivugana akirenga umupaka wa Congo.
Ati “Iyo bageze mu Rwanda bagasanga ari amahoro biranabatungura kuko baba barabwiye amakuru atari ukuri.’’
Aba batahutse bavuga ko bari bamaze imyaka irenga 21 bari mu mashyamba ya Congo.
Bavuze ko bishimiye kongera kugaruka kugirango babonane n’imiryango yabo basize mu Rwanda bafatanye no kubaka igihugu.
Minisiteri y'imicungire y'ibiza n'impunzi MIDIMAR, yatangaje ko abamaze kugera mu Rwanda bitandukanyije na FDLR basaga 2200 kuva umwaka wa 2015 utangiye kugeza tariki 10 Nyakanga 2015.
Umubare munini w’abatashye uvuga ko uturutse muri zone za Masisi, Kalehe, Baraku na Bagira, abenshi bakomoka mu byahoze ari amaperefegitura ya Cyangugu, Kibuye, Gisenyi na Kigali ngali.


Ibitekerezo 0