Rio Tinto ifite agaciro ka miliyari 142 z’Amadolari. Iri ku mwanya wa kabiri ku Isi muri sosiyete zikomeye zishakisha, zigacukura, zikanatunganya amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Muri Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda na Rio Tinto byatangije umushinga mugari wo gushakisha amabuye y'agaciro arimo Lithium, Tin, Tungsten na Tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga, no guteza imbere ubucukuzi bwayo.

Mu mpera za 2024, Glencore ifite agaciro ka miliyari 65 z’Amadolari, yegereye Rio Tinto iyisaba ko byakwihuza ariko ibiganiro ntibyatanze umusaruro bitewe ahanini n’uko uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rio Tinto, Jakob Stausholm, atari ashyigikiye iki gitekerezo.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto, we yifuje ko iyi sosiyete yagira Umuyobozi Mukuru ufite intumbero yo gutangiza ibiganiro ku mishinga migari kurusha Jacob, muri Nyakanga 2025 Jacob asimbuzwa Simon Trott.

Tariki ya 8 Mutarama 2026, Glencore yatangaje ko ibiganiro by’ibanze byo kwihuza na Rio Tinto byasubukuwe kandi ko bashobora guhuza bimwe mu bikorwa by’izi sosiyete zihanganiye isoko ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Cuivre, cyangwa se byose.

Aya makuru yashimangiwe mu itangazo ryasohowe na Rio Tinto mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Mutarama, yemeza byose byatangajwe na Glencore mu masaha make ashize.

Hashingiwe ku itegeko ryo mu Bwongereza rigenga igurwa ry’amasosiyete no kwihuza kwayo, bitarenze tariki ya 5 Gashyantare 2026 Rio Tinto isabwa kuba yamaze gutangaza ku mugaragaro ko ishaka kwihuza na Glencore, itabikora ibiganiro bigahagarara.

Izi sosiyete ziramutse zihuje, zarema ikigo kinini ku Isi gishakisha, gicukura kikanatunganya amabuye y’agaciro. Cyaba gifite agaciro ka miliyari 207 z’Amadolari.

Rio Tinto yemeje ko iri mu biganiro by'ibanze bigamije kwihuza na Glencore
Rio Tinto yemeje ko iri mu biganiro by'ibanze bigamije kwihuza na Glencore
Rio Tinto yatangiye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu 1873
Rio Tinto yatangiye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu 1873
Glencore ishobora kwinjira muri Rio Tinto, ibiganiro nibigenda neza
Glencore ishobora kwinjira muri Rio Tinto, ibiganiro nibigenda neza