Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bukungu izwi nka St. Petersburg International Economic Forum.
Yagize ati “Ubwo batsindaga Intambara y’Ubutita, Amerika yahise yigaragaza nk’ihagarariye inyungu z’Imana ku Isi. Bumvaga ko izo nyungu zabo zahawe umugisha, ko nta zindi nshingano wababaza. Iyo nzira y’icyerecyezo kimwe niyo itumye isi iri mu bibazo uyu munsi.”
Putin umaze amezi ane atangije intambara muri Ukraine, yavuze ko hari ubuzima bwa benshi igihugu cye kimaze gutabara.
Yavuze ko Abanyamerika bibeshya cyane. Ati “Bibera mu mpitagihe. Bumva ko bo intsinzi bamaze kuyigeraho, abasigaye bose ari abakoloni babo, ko abandi baturage ari batazi ururo n’icyatsi.”
Putin kandi yagarutse ku zindi ngingo zirimo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no guhenda kwabyo bikomeje kwigaragaza hirya no hino ku isi.
Putin nabyo yavuze ko Amerika n’abanya-Burayi aribo babiri inyuma kubera ibihano bikomeye bafatiye igihugu cye n’intwaro bakomeje kohereza muri Ukraine zituma intambara itarangira.
Loni iherutse gutangaza ko ibura ry’ibiribwa riri kugaragara rishobora gushyira abaturage basaga miliyoni 49 mu nzara.






Ibitekerezo 0