Mu 2021 nibwo Pologne yashyizeho itegeko ribuza abagore n’abakobwa gukuramo inda bigizwemo uruhare n’ishyaka ryari ku butegetsi.

Donald Tusk ubwo yazaga ku butegetsi, yijeje ko azashyira imbaraga mu guharanira ko abashaka gukuramo inda babikora bitabagoye ari nako bimeze ku kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Amategeko Pologne ifite avuga ko gukuramo inda byemerwa gusa iyo habayeho gufatwa ku ngufu, kubyarana n’uwo mufitanye amasano cyangwa se hari ingaruka iyo nda ishobora kugira ku mubyeyi.

Ni ingingo itavugwaho rumwe mu baturage ari nayo mpamvu byitezwe ko no mu Nteko itazavugwaho rumwe.