Aljazeera yatangaje ko abishwe bishwe na Polisi mu mukwabo imaze iminsi ikorera mu Majyaguru y’igihugu.

Polisi yatangaje ko hari abandi bantu batandatu batawe muri yombi mu mijyi itatu yegereye umurwa mukuru Manila mu gihe abandi batandatu bacitse. Hari abandi 18 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, biri no mu bituma hari abaraswa banze gutabwa muri yombi.

Hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibyo bikorwa, ivuga ko abishwe byakozwe na Leta ku bushake, yikiza abatavuga rumwe nayo.

Hatanzwe amazina ya bamwe mu bishwe barimo abo muri sendika y’abakozi bari bamaze igiha batavuga rumwe na Leta.

Kuwa Gatanu nibwo Perezida Duterte yatanze itegeko ryo guhiga abantu bose bari mu mitwe yitwaje intwaro, abanze kumanika amaboko bakaraswa.

Uyu muyobozi asanzwe azwiho kutarya iminwa iyo bigeze ku bitwaje intwaro, amabandi n’abacuruza ibiyobyabwenge.