Ergogan uri gushaka kwiyamamaza muri manda ya gatatu nyuma y’imyaka igera kuri 20 amaze ku butegetsi, yanenzwe n’abarokotse imitingito mu gace ka Adiyaman gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’igihugu.

Mu matora aheruka mu 2018, Erdogan yatsinze uwo bari bahanganye muri iyi ntara.

Yavuze ko ubukana bw’ingaruka z’imitingito n’ikirere kibi byatumye batabasha gukora nk’uko babishakaga muri Adiyaman mu minsi ya mbere. Ati “Ndabisabira imbabazi.”

Umutingito wo ku wa 6 Gashyantare 2023, wasize abantu ibihumbi 44 muri Turikiya bapfuye n’abandi babarirwa mu bihumbi muri Syria, igihugu bituranye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje inkuru ijyanye n’uburakari bw’abaturage bo muri Adiyaman ku wa 10 Gashyantare.

Umwe mu baganiriye na AFP yagize ati “Nta muntu n’umwe nigeze mbona kugeza saa munani ku munsi wa kabiri w’umutingito. Nta guverinoma, nta leta, nta polisi habe n’umusirikare. Ikimwaro kuri mwe! Mwaradutereranye.”

Perezida wa Turikiya, Tayyip Erdogan ubwo yasuraga Antakya mu Ntara ya Hatay
Perezida wa Turikiya, Tayyip Erdogan ubwo yasuraga Antakya mu Ntara ya Hatay