{Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yaasabye kuwa Gatatu ababyeyi bo mu bihugu bya Amerika y’Epfo ko bareka kohereza abana babo muri USA mu buryo butemewe n’amategeko banyuze muri Mexique.}

Obama yagize ati “Ababyeyi bagomba kumenya ko ari urugendo bashobora guhuriramo n’ibyago byinshi kandi nta mahirwe baba bafite yo kwemera kuguma muri USA.

Ibi Obama yabivuze kuko kuva mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize, abana 57,000 bari munsi y’imyaka 18 bamaze gufatirwa ku mupaka w’iki gihugu na Mexique.

Benshi muri aba bana baturuka muri Guatemala, Honduras na Salvador hanyuma bakajya muri USA banyuze muri Mexique bizeye ko ngo bahunze ubugambanyi n’ubukene biba mu bihugu byabo.

Ubwo yari i Dallas muri Texas, Obama yagize ati “Nasabye ababyeyi bo mu bihugu byo muri Amerika yo hagati ko batashyira mu mazi abira abana babo muri ubu buryo.”

Yasabye kandi inteko y’iki gihugu ko yashyiraho mu maguru mashya ingengo y’imari ingana na miliyari 3,7 z’Amadolari kugira ngo izafashe gusubiza ibibazo by’abimukira.

I Washington, aho abaharanira amatwara ya repubulika ari bo benshi bagize inteko, bavuga ko Obama ari we nyirabayazana wo kwiyongera kw’abimukira kubera icyemezo yafashe mu 2012 cyo kwemerera amagana y’abataragiraga ibyangombwa ko bahabwa ibimara imyaka ibiri bagashobora kongera gusaba ibindi, ari byo ngo byatumye biyongera.