Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gushimira abamutoye bose, anavuga ko Tanzania ikeneye impinduka kandi azakora uko ashoboye kose akazibagezaho.

Dr John Magufuli yatorewe kuyobora igihugu, atsinze abandi bakandida barindwi bari bahanganye. Biteganyijwe ko azarahira ku itariki ya 5 Ugushyingo.

Dr Magufuli agaragaza inyota yo gutangira akazi, kuko yahise avuga ati “Nimara kurahira, nzahita njya mu biro bya perezida ako kanya ntangire akazi”

Nubwo ibihe by’amatora abaturage baba bacitsemo ibice, ndetse ugasanga barahangenye bitewe n’amashyaka babamo atandukanye, Dr Magufuri yavuze ko bitashoboka ko igihugu gitera imbere hatabayeho gushyira hamwe nk’abanyagihugu.

Dr Magufuli abaye perezida wa gatanu wa Tanzania, akaba asimbuye Jakaya Kikwete bose bakaba baturuka mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM)