{Inteko Ishinga Amategeko yo muri Venezuela yatoreye Hugo Chavez kuba Perezida w’igihugu mu gihe amaze igihe yivuza kanseri muri Cuba, none itariki yo kurahirira uwo mwanya w’umukuru w’igihugu igiye kugera akirwaye.}

Nk’uko BBC yabitangaje, Perezida Chavez wagomba kurahirira ku itariki ya 10 Mutarama,bigaragara ko azaba atarakira.

Inteko Ishinga Amategeko yatoye Diosdado Cabello nk’ugomba kujya asohoza inshingano za Perezida mu gihe Chavez atarakira.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko amatora yazasubirwamo Chavez atarahiye vuba.

Cabello watorewe kuzuza inshingano za perezida urwaye, we avuga ko bitaba bikwiye ko amatora yasubirwamo, ndetse we n’abamushyigikiye bavuga ko Urukiko rw’ikirenga rushobora kwigizayo itariki yo kurahira.

Abatavuga rumwe na Leta ya Venezuela batangaje ko nihashira iminsi 30 Chavez atararahiye, bazasubira mu matora; ariko Leta yo igatangaza ko Chavez agiye kuyobora igihugu kuva muri 2013 kugeza 2019, kandi ko na nyuma y’itariki ya 10 Mutarama, kurahira bizaba bigishoboka.