Joe Biden yakiriye Trump kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024 nk'uko byari byatangajwe n'Ibiro bye.

Mu biganiro bagiranye Biden yagize ati "Perezida watowe ndetse ukaba n'uwahoze ari Perezida, Donald Trump, nkwifurije ishya n'ihirwe, kandi nk'uko nabivuze niteguye ihererekanya ry'ubutegetsi mu mahoro. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo wisange uko ubishaka […] Urakagaruka neza rero".

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa gusimbura Biden, yavuze ko yishimiye ko ihererekanya ry'ubutegetsi rizaba mu mahoro.

Ati "Urakoze cyane, Politiki iragoye, kandi mu buryo bwinshi ntabwo ari Isi nziza uyu munsi, kandi nishimiye ihererekanya ry'ubutegetsi mu mahoro, ibyo ni ibintu byiza cyane. Rizaba ihererekanya rinyuze mu mahoro nk'uko bigomba, ndagushimiye."

Donald Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47, atsinze Kamala Harris bari bahanganye, akaba ari Visi Perezida uri gusoza manda ye ku ngoma ya Joe Biden.

Perezida Biden yakiriye Trump, amwizeza guhererekanya ubutegetsi mu mahoro
Perezida Biden yakiriye Trump, amwizeza guhererekanya ubutegetsi mu mahoro