{Tariki ya 11 Nzeri 2014 , ubutabera bw’u Bufaransa buzumva impamvu y’ubujurire bw’abagabo babiri bahoze ari ba Burugumesitiri mu Rwanda banga ko bagezwa imbere y’Urukiko rw’i Paris ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa.}
Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi babaye ababurugumesitiri b’icyahoze ari Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba, bakurikiranweho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya tariki ya 13 Mata 1994.
Nk’uko byatangajwe na Hirondelles, ubutabera bw’u Bufaransa muri Gicurasi bwafashe umwanzuro wo kohereza aba bagabo mu rukiko bakaburanishwa uruhare bakekwaho kugira muri jenoside ndetse n’ibyaha byibasiriye inyokomuntu. Bahise bajuririra iki cyemezo, muri Nzeri akaba ari bwo bazisobanura.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile rikurikirana Abanyarwanda basize bakoze jenoside bakaba bidegembya mu Bufaransa (CPCR) , barifuza ko uru rukiko rwafata umwanzuro vuba kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Bavuga ko ibi bikwiriye kwiganwa ubushishozi kuko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, urubanza rumwe gusa ari rwo rumaze kuba mu Bufaransa.
Kugeza ubu Pascal Simbikangwa wahoze akora mu nzego z’ubutasi za Habyarimana niwe waburanishijwe n’u Bufaransa, muri Werurwe akaba yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo.
Kugeza ubu hari ibirego birenga 20 byashyikirijwe ubutabera bw’u Bufaransa, mu baregwa harimo Agathe Kanziga, umugore wa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda, musaza we Protais Zigiranyirazo, wagizwe umwere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania.
Zigiranyirazo kuri ubu atuye mu nzu z’urukiko muri Arusha mu gihe ategereje igihugu kizamwakira.
Muri dosiye zashyikirijwe ubutabera kandi harimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro woherejwe n’urukiko rwa Arusha kuburanishwa mu Bufaransa.

Ibitekerezo 0