{Papa Francis yahagurukiye bikomeye mafia, ayihanangiriza ko abayigize bazajya ikuzimu nibatihana bakanahagarika ikibi. Yababwiye ko amafaranga n’imbaraga bageraho mu kumena amaraso bitabageza ku bundi buzima.}

Papa Francis yavuze ibi ubwo yari mu masengesho y’abavandimwe n’imiryango y’abishwe na mafia. Papa yabisubiyemo inshuro nyinshi avuga ku bibi bya ruswa kandi yanayanditseho agatabo mu 2005 ubwo yari musenyeri wa Buenos Aires.

'Nta munezero kuri mafia'

Isengesho ryabereye hafi y’i Rome kuwa Gatanu – ryateguwe n’itsinda ryitwa Libera – ryari rinafite intego yo kwerekana ko Kiliziya Gatolika ya Roma irwanya ibyaha byateguwe, kandi yamaganye ibivugwa ko mu mateka yakoranye n’abakuru ba mafia biyitaga abagatolika beza.

Iri sengesho ryarimo abagizweho n’ingaruka z’ibikorwa bya mafia, harimo abafite imiryango n’abavandimwe bishwe.

Ubwo amazina y’abishwe yasomwaga, Papa nawe yari ateze amatwi mu bitekerezo byinshi, nk’uko BBC yabyanditse.

Nyuma yo kwerekana ko yifatanyije n’abantu 842 muri iri sengesho, yavuze ko adashobora kurirangiza atagize icyo abwira abadahari: mafia.

Yagize ati "Ubuzima mubayemo ubu nta munezero buzabaha. Ntibuzabaha umunezero cyangwa ibyishimo."

"Haracyari igihe ku buryo mutaburangiriza ikuzimu habategereje niba mukomeje iyi nzira." Uku niko yakomeje avuga.

Hari urutonde rw’abapadiri benshi bagize umwete barwanya mafia, kandi bamwe batakaje ubuzima. Ariko Kiliziya muri rusange itungwa agatoki kuba ntacyo ikora mu kurwanya aka gatsiko.

Abarwanya mafia bizera ko ijambo rya Papa ari ikimenyetso ko ari ku ruhande rwabo.

Abasengesho aba buri mwaka ariko ni ubwa mbere Papa ayitabiriye
Abasengesho aba buri mwaka ariko ni ubwa mbere Papa ayitabiriye
Kwitabira iri sengesho kwa Papa byari bigamije kunyomoza ko Kiliziya Gatolika ikorana cyangwa yakoranye na mafia
Kwitabira iri sengesho kwa Papa byari bigamije kunyomoza ko Kiliziya Gatolika ikorana cyangwa yakoranye na mafia
Papa yabwiye aka gatsiko k'Abataliyani kabona amafaranga kamennye amaraso ko bitazakajyana muri paradizo
Papa yabwiye aka gatsiko k'Abataliyani kabona amafaranga kamennye amaraso ko bitazakajyana muri paradizo