Abantu barenga 126 biganjemo abana b’abanyeshuri baguye mu gitero cy’Abatalibani ku kigo cy’ishuri mu mujyi wa Peshawar uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Pakistan mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Televiziyo Al Jazeera ivuga ko umukuru w’Intara ya Khyber Pkhtunkwa iherereyemo umujyi wa Peshawar yavuze ko abapfuye bashobora kwiyongera kuko hari benshi bakomeretse bikabije .

Umuvugizi w'abatalibani yavuze ko bategetse abagabye igitero kwica bahereye ku barimu n'abanyeshuri basa nk'aho bakuze.

Benshi mu banyeshuri bato bashoboye kurokoka ariko abakuru benshi bahasiga ubuzima.

Abayobozi ba Pakistan bavuga ko Abatalibani bane baguye muri icyo gitero. Mu gihe abantu 126 bari bamaze kwitaba Imana.

Taliban ni umutwe wa Kiyisiramu ukorera muri Afghanistan kuva mu 1996 kugeza 2001 wari ufite guverinoma muri icyo gihugu, ifite umurwa mukuru mu mujyi wa Kandahar.

Nyuma yo gucibwa intege n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iza OTAN n’iza leta ya Afghanistan, kuri ubu Abatalibani bakora ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gutikiza imbaga.