P.Diddy na Diageo bashyize iherezo ku mikoranire yari imaze imyaka 16 ku wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024. Batangiye gukorana ku itariki 24 Ukwakira 2007.

P.Diddy muri Gicurasi ya 2023 yajyanye mu nkiko Diageo ayishinja kwirengangiza inzoga yamamaza.

Ikirego kigaragaza ko inzoga z’urwo ruganda nka Cîroc vodka na DeLeón tequila bafatanya na P Diddy zarengejwe ingohe ntizamamazwa cyane kuko ari iz’umwirabura.

P.Diddy hari n’aho muri kiriya kirego yagaragaje ko bamwe mu bayobozi ba Diageo bababazwa cyane n’ukuntu yinjiza akayabo kandi afite uruhu rwirabura, nabyo akabihuza n’ivanguraruhu bamufitiye bakaba batifuza ko yaba umuherwe nk’abandi.

Ni ukuvuga ko Diageo ishyira imbaraga mu kwamamaza inzoga zikundwa n’abanyamugi b’uruhu rwera naho izamamazwa na P.Diddy zikaba zidashyirwamo imbaraga mu kuzamamaza nkuko bikubiye muri dosiye yagejeje mu Rukiko rw’i New York.

Nyuma yo kumva ko P.Diddy yareze uruganda rwa Diageo rwiyemeje kumwegera bakemura amakimbirane hatabayeho kuburana. Yahise akura cya kirego mu rukiko bafata umwanzuro wo gutandukana burundu ariko inzoga ebyiri yari afitemo imigabane ziguma mu mitungo y’uruganda.

Ntabwo hatangajwe agaciro k’amafaranga P.Diddy n’uruganda bumvikanye.

Byose bibaye nyuma y’ibirego byashinjwe P.Diddy mu mpera z’umwaka ushize byo gufata abagore ku ngufu.