Mu kiganiro n’abanyamakuru i Bruxelles mu Bubiligi, Orban yavuze ko yahawe inyandiko y’imbere muri EU atemerewe gusangiza rubanda ariko ko ibiyirimo bijyanye no kwemeza andi mafaranga yo gukoresha muri Ukraine kandi byamugizeho ingaruka nk’ufatiwe igisasu kirimbuzi mu gituza.
Orban yavuze ko Ukraine isaba EU kuyiha miliyari 800 z’Amadolari mu myaka icumi iri imbere, kandi ko iyo nyandiko ivuga ko ari byiza kuyishyigikira.
Yongeyeho ko ayo mafaranga agamije ibikorwa byo gusana igihugu, kandi ntarimo miliyari 700$, Ukraine isaba ku bijyanye n’ingengo y’imari mu by’umutekano.
Gahunda yo gusana igihugu ya miliyari 800 z’Amadolari yari iteganyijwe gusinywa muri iki cyumweru n’Amerika, EU na Ukraine mu Nama y’Ubukungu y’Isi i Davos.
Ibyo ariko byabaye nk’ibikomwa mu nkokora n’icyifuzo cya Perezida wa Amerika Donald Trump cyo kugura Greenland n’itangizwa ry’urwego rwa Board of Peace ibihugu bimwe by’u Burayi bitumva neza.
Orban yavuze ko yiteze ibiganiro bizabahuza na Ukraine kugira ngo igabanye ingano y’amafaranga isaba.






Ibitekerezo 0