Kuwa Gatandatu nibwo Trump yavuze ko mu Ukwakira 2016, ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari birimbanyije, Obama yumvirizaga telefoni ye. Ntiyigeze atanga ibimenyetso bishimangira ibyo yavugaga.
Umuvugizi wa Obama, Kevin Lewis yatangaje ko yaba Obama cyangwa undi mukozi mu biro by’Umukuru w’Igihugu, ntawigeze atanga itegeko ryo kumviriza telefoni y’umuturage wa Amerika uwo ariwe wese.
Yakomeje avuga ko uretse no kumviriza telefoni, nta na rimwe ubuyobozi bwa Obama bwigeze bwivanga mu iperereza ryigenga rya Minisiteri y’Ubutabera.
France 24 dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibyatangajwe na Lewis byatumye benshi batangira kwibaza niba Minisiteri y’Ubutabera atariyo yatanze itegeko ryo kumviriza telefoni Trump, igihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abantu batandukanye bo mu ishyaka ry’aba- Républicains bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane niba koko ibyo Trump ashinja Obama byarabayeho.
Ibi bibabaye mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwugarijwe n’abamushinja kugirana imikoranire n’u Burusiya mbere na nyuma y’amatora yo mu Ugushyingo 2016.





Ibitekerezo 0