{Umwiyahuzi yiturikirije ho igisasu mu isoko ry’umujyi wa Gombe mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria ahitana abantu barenga batandatu akomeretsa abarenga 10 ku wa kane.}

Nta mutwe n’umwe uremeza ko ari we ny’iri’icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi ariko ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko gifite ibimenyetso byose bijyanye n’Umutwe w’intagondwa za kiyisilamu wa Boko Haram.

Abarwanyi ba Boko Haram bamaze kwica ibihumbi by’abantu mu bitero by’ibisasu n’imbunda mu myaka itanu ishize mu Majyaruruguru ya Nigeria.

Nigeria ni cyo gihugu gituwe n’abaturage benshi, ni nacyo gikungahaye kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika.

Boko Haram ivuga ko ishaka gushinga Leta igendera ku mahame ya Kiyisiramu mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi muri Nigeria yavuze ko mu gitero cyo mu mujyi wa Gombe hakomeretse abantu batandatu 10 bagakomereka kandi ko kubera ko isoko cyagabwemo riba ririmo urujya n’uruza rw’abantu hashobora kuboneka indi mirambo.