{Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w'u Bufaransa, ari mu mazi abira nyuma yo kugereranya ubucamanza bwo muri icyo gihugu n'igipolisi kizwi ku izina rya Stasi cyakoreraga mu ibanga mu cyahoze ari u Budage bw’i Burasirazuba.}

Nicolas Sarkozy yavuze ko arenganira mu bikorwa bishingiye kuri politike nk’uko bigaragara mu ibaruwa ifite amagambo 200 yanditswe mu kinyamakuru Le Figaro.

Sarkozy yavuze ibi nyuma y'aho bimenyekaniye ko ibiganiro yagiranaga n'umuburanira kuri telefone byafashwe kubera ko abacamanza bari basabye ko hakorwa iperereza mu birego bya ruswa aregwa.

Perezida w'u Bufaransa François Hollande yanenze ayo magambo avuga ko nta gaciro afite. Sarkozy avuga ko nta mururumba afite wo gusubira ku butegetsi muri iyi minsi, nubwo hari utumenyetso tugaragaza ko yaba ashaka kugaruka.

Le Monde yanditse ko ariko Sarkozy yavuze amagambo asa n’ubwira abantu barimo Hollande ati "Kuri abo bafite ubwoba ko nagaruka, uburyo bwiza bwo kubicika ni ukundeka nkabaho byoroshye, ubuzima butuje….nk’umuturage usanzwe."

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Le Figaro agararagaza ko ari umwere, Sarkozy yamaganye kuba guverinoma ya Hollande ihakana ko iri inyuma y’iyumviriza rya telefone ye. Yasetse cyane abaminisitiri bavuze iko batari babizi, maze agira ati: "Ni nde bari gukinisha?"

Yanditse ati: "Umurongo ngenderwaho mutagatifu wa repubulika wasonyojwe akarengane no kutagira kwicuza. . . ibi ni ibyakuwe muri The Lives of Others, filime nziza cyane ivuga ku Budage bw’u Burasirazuba n’ibikorwa bya Stasi. Ubu ni u Bufaransa."

Iyi nyandiko yagaragazaga uburakari bwa Sarkozy ku rutonde rw’ibirego rugenda rwiyongera rukamushinja kugira uruhare mu gukora nabi mu myaka ishize, ariko byose we arabihakana.

Iperereza rishya kuri Sarkozy ryatangijwe bamukeka ko yaba yarashatse gukoresha bitemewe n’amategeko, abacamanza binatuma hahita haza ibyo kumwumviriza mu biganiro yagiranaga n’avoka we.

Byagaragajwe ko Sarkozy n’umuburanira bajijishije bagakoresha telefone zishyurwa mbere ku mazina atari ayabo kugira ngo batumvirizwa, ariko polisi yo yasanze ariko bimeze ndetse nayo iravubumviriza.

Hollande we avuga ko kumviriza Sarkozy byategetswe n’abacamanza bigenga, kandi guverinoma itabigizemo uruhare.

Mu nyandiko ye, ari nayo igaragaza ikintu gikomeye yaba abwiye rubanda kuva yatsindwa na Hollande muri Gicurasi 2012, Sarkozy akomeje yahakanye guterwa inkunga na Kaddafi.

Avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yahawe akayabo k’inkunga ngo usibye abashaka kumuharabika, ahakana kandi itumanaho ridahwitse yaba yaragiranye n’ubutabera cyangwa avoka we.

Ahubwo Sarkozy akivovota agira ati "Telefone yanjye yarumvirijwe mu mezi 8 ashize", harimo kandi ngo n’iz’umugore we, abana n’abanyapolitiki bavuganaga.

Mu butabera bw’u Bufaransa, abacamanza bakora iperereza baba bigenga kuri guverinoma. Nta kimenyetso ko abacamanza 12 bari kumukoraho iperereza, harimo babiri bamwumvirije, baba bagendera ku bitekerezo bya giverinoma.

Sarkozy n’abamushyigikiye bavuga ko kumwumviriza byatekerejwe n’ubutegetsi bwa perezida Hollande nko ku mugira inzirakarengane ya politike."