Morgan Piers yavuze ko ashidikanya ku byo Meghan yavuze by’uko yageze aho ashaka kwiyahura. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey, Morgan yavuze Meghan ari umubeshyi ubeshyera ab’ibwami ko batamufashije igihe yari akeneye ubufasha.
Aya magambo yateje urunturuntu mu Bwongereza bituma asezera ku kazi yakoraga kuri ITV. Ibiro bishinzwe itumanaho muri icyo gihugu (Ofcom) bitangaza ko bigiye kumukoraho iperereza kubera ibirego byakiriye birenga ibihumbi 41.
Umunyamakuru wo kuri ITV, Christopher Ship, niwe watangaje ko Meghan ari mu batanze ikirego.
So … the Duchess of Sussex formally filed a complaint to @ITV on Monday.
It’s thought to have been sent to the broadcaster’s CEO.
Meghan raised concerns about how @piersmorgan’s words affect the issue of mental health and what it might do to others contemplating suicide pic.twitter.com/rA09dOQ4GN— Chris Ship (@chrisshipitv) March 10, 2021
Morgan we n’ubu aracyahagaze ku byo yavuze n’amaguru abiri atitaye ku byamuvuzweho byose, kuko ku munsi w’ejo kuwa Gatatu yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko atizera ibyo Meghan yavuze.
Yagize ati “Nagize igihe cyo gutekereza ku byo navuze, kandi n’ubu ntabwo nizera ibyo Meghan yavuze. Niba wowe ubyemera, nta kibazo. Ubwisanzure bwo kuvuga ni umusozi nzapfiraho nishimye. Mwarakoze ku bw’urukundo rwanyu, n’urwango rwanyu.”
On Monday, I said I didn’t believe Meghan Markle in her Oprah interview. I’ve had time to reflect on this opinion, and I still don’t. If you did, OK. Freedom of speech is a hill I’m happy to die on. Thanks for all the love, and hate. I’m off to spend more time with my opinions. pic.twitter.com/bv6zpz4Roe
— Piers Morgan (@piersmorgan) March 10, 2021
Uyu munsi nibwo Morgan yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira abo bakoranye, avuga ko azabakumbura bose nubwo harimo abatarashyigikiraga ibyo avuga.





Ibitekerezo 0