{Indege Boeing 777 ya kompanyi Malaysia Airline yaburiwe irengero mu buryo budasobanutse irimo abagenzi 239 muri iki gitondo mu kirere cya Vietnam, ikaba yabuze hashize amasaha abiri ihagurutse kugeza na n’ubu.}
Iyi ndege yaburiwe irengero yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur muri Malaysia igana i Beijing mu Bushinwa.
Nk’uko ubuyobozi bw’iyi kampanyi bubitangaza, iyi ndege yari irimo abagenzi 227 n’abakozi bayo 12 abenshi bakaba ari abo muri Malaysia, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Bufaransa ndetse na Australia.
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Malaysia Hishamuddin Hussein yatangaje ko nyuma y’amasaha 14 bashakisha batarabona ikimenyetso na kimwe cy’aho yaba yaburiye, akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bamenye aho iyo ndege yaba yerekeye.
Imiryango n’inshuti bari bategereje ababo bihebye batekereza ko bagiriye impanuka muri iyo ndege bagapfiramo.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cy’i Beijing bwabasabye abari bategereje ababo kuva aho bakajya gutegerereza ahandi. Babategetse gucumbika mu mahoteli ari nibura mu bilometero 15 uvuye ku kibuga cy’indege cya Beijing kugira ngo bategereze ko hari andi makuru yaboneka.
Fuad Sharuji, umuyobozi wungirije ushinzwe tekinike muri kompanyi Malaysian Airline, yatangarije ibiro ntaramakuru b’Abanyamerika ko indege nta kibazo yari ifite ndetse n’umupilote wari uyitwaye.
Ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa byatangaje ko iyi ndege yabuze itaragera mukirere cyabo ko ahubwo yari ikiri mu kirere cya Vietnam.
Umuyobozi mukuru wa Malaysian Airline, Ahmad Jauhari Yahya yatangaje ko bakiri guhamagara ku mu bice byose ngo bumve ko haba hari aho yayobeye mu gihe ku rundi ruhande amasengesho ku miryango y’aba bagenzi akomeje.







Ibitekerezo 0