{Uhagarariye igihugu cya Yorudaniya muri Loni yandikiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, ko ukwiyongera kw’impunzi z’abanyasiriya mu gihugu cye nibidashakirwa umuti bizatera umutekano mu karere, bityo akabasaba gushakira umuti icyo kibazo mu buryo bwihuse.}
Mu ibarwa Igikomangoma Zeiz Ra’ad Zeid al Hussein uhagarariye Yorudaniya muri Loni yandikiye Eugene Richard Gasana, uyoboye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi muri uku kwezi kwa Mata, yeretse ako kanama ibibazo igihugu cye gifite cyo kwita no gucunga umutekano w’izo mpunzi zituruka muri Siriya, zimaze kurenga ibihumbi Magana atanu, kuva aho intambara yo muri Siriya itangiye muri Werurwe 2011.
Akomeza avuga ko ubwinshi bw’izo mpunzi kandi ngo banahe Yorudaniya inkunga y’amafaranga yo kuzitaho bihungabanya umudendezo w’igihugu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo baruwa yandikiwe umukuru w’akanama k’Umuryango w’Abibibumbye gashinzwe amahoro ku Isi.
Nk'uko bigaragara muri iryo tangazo Yorudaniya irifuza gukoresha inama yo kwiga ku kibazo cyo gufasha abanyasiriya nk’iheruka kuba kuwa kane w’icyumweru gishize iyobowe na Valerie Amos umukozi wa Loni mu bikorwa by’ubutabazi na Antonio Guiterres uyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (H.C.R) yongeye asaba abagize ako kanama gusura Siriya ngo na bo birebere uko ikibazo giteye.


Ibitekerezo 0