Ni mu gihe umuherwe Elon Musk yahawe itariki ntarengwa ya 28 Ukwakira yo kuba yamaze gufata umwanzuro ntakuka wo kugura Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari, nkuko urukiko rwabitegetse.
Reuters yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu aribwo yasuye icyicaro cya Twitter mu mujyi wa San Francisco, ndetse yahavuye avuga ko kuri ubu ari we nyiri icyo kigo.
Musk naramuka aguze Twitter, bizashyira iherezo ku mezi yo gushwana no kutumvikana ku kugura urwo rubuga nkoranyambaga, aho mbere yabanje gushaka kurugura nyuma agatangaza ko abivuyemo, ibintu byatumye bajya mu manza.
Isoko ry’imari n’imigabane rya New York kuri uyu wa Gatatu ryafunze umugabane umwe wa Twitter ufite agaciro ka $53.35.





Ibitekerezo 0