{Ku myaka umunani, Kaleem wo mu Buhinde arwaye indwara yibasiye ibiganza bye aho kugeza ubu bipima sentimetero zirenga 30, bigapima ibiro bisaga 12.}
Amakuru dukesha Daily Mail avuga ko indwara uyu mwana afite idasanzwe kuko ibiganza bye bikura mu buryo buteye ubwoba. Ibiganza bya Kaleem bireshya na santimetero zirenga 30 ndetse kimwe gipima ibiro 6, mu gihe iby’umuntu mukuru bitajya bitarenza sentimetero 20.

Ingano y’ibiganza bya Kaleem ituma atabasha kugira imirimo imwe n’imwe akora nko gufunga imishumi y’inkweto ze, gufata ikanya ngo abashe kurya, n’ibindi ndetse ngo imikorere y’umutima we itameze neza ishobora gutuma atazabaho igihe kinini.
Abaganga bavuga ko bataramenya neza iby’iyindwara gusa ngo bategereje kuba bakora ibizamini bihagije ari na byo byagira amakuru afatika bigaraaza . Gusa hari abakeka ko iyi ndwara ishobora kuba ari ‘Harmatome’ cyangwa ‘Lymphangiome’ kandi ngo izi ziravurwa iyo habonetse amafaranga ahagije.
Aganira n’abanyamakuru, se wa Kaleem yagize ati "Mpangayikishijwe n’uburyo umwana wanjye atigenga. Ntabasha kwigaburira kuko ikiganza cye kitihina, bityo rero turamugaburira".
Nubwo ababyeyi b’uyu mwana batewe inkeke n’ubuzima bwe ntibacitse intege ariko amafaranga asabwa n’abaganga ngo umwana asuzumwe ndetse anavurwe ni menshi mu gihe binjiza gusa amayero 19 ku kwezi.




Ibitekerezo 0