{Umuyapani Jiroemon Kimura wari uzwi nk’umuntu ufite imyaka myinshi ku Isi, yatabarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 12 kamena 2013, azize izabukuru ku myaka 116 y'amavuko}.

Umukambwe Kimura wavutse ku itariki ya 19 Mata 1897 yari afite abana 7, abuzukuru 14, abuzukuruza 25 ndetse n’ubuvivi 14. Mu buzima bwe bwose nk’uko 7sur7 ibitangaza ntiyigeze anywa itabi, yanywaga inzoga gake kandi akarya neza amafunguro gatatu ku munsi. Yatunzwe n’ubuhinzi kugeza ku myaka 90.

Jiroemon Kimura yari yaregukanye igihembo cya Guiness de Records (amarushwanwa mpuzamahanga ahemba abantu bakoze ibitangaje).

7sur7 itangaza ko ibinyamakuru byandikirwa mu Buyapani bivuga ko Umujyi wa Kyotango Kimura yari atuyemo, ukunze kurangwamo abantu baramba cyane, ubu hakaba hari gukorwa ubushakashatsi ku ibanga ryaba rituma abatuye uwo mujyi bagira ubuzima buramye.

Umuyapani Kimura wari ufite imyaka myinshi ku Isi watabarutse
Umuyapani Kimura wari ufite imyaka myinshi ku Isi watabarutse
Jiroemon Kimura ateruye umwe mu buvivure bwe
Jiroemon Kimura ateruye umwe mu buvivure bwe