Umuco w’Abanya-Koreya wo kurya inyama z’imbwa wagiye unengwa mu mahanga hose ndetse n’abaturage b’iki gihugu cyane cyane urubyiruko.

Mu nama yagiranye n’abayobozi ba leta n’abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa, umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri Koreya yepfo, Yu Eui-dong Yu Eui-dong yagize ati ”Ni cyo gihe cyo kurandura amakimbirane n’impaka bituruka ku kurya inyama z’imbwa binyuze mu gikorwa kidasanzwe cyo kubihagarika”.

Yavuze kandi ko uyu mwaka, guverinoma n’ishyaka riri ku butegetsi bazashyiraho umushyinga w’iri tegeko ribuza kurya imbwa.

Yu akomeza avuga ko ku nkunga y’amashyaka yombi, umushinga w'itegeko ugomba kunyura mu nteko nk’uko inkuru ya Reuters ibivuga.

Minisitiri w’ubuhinzi, Chung Hwang-keun, yabwiye abari mu nama ko guverinoma izashyira mu bikorwa iryo tegeko byihuse kandi igatanga inkunga ishoboka ku bari mu nganda z’inyama z’imbwa kugira ngo bahagarike ubucuruzi bwabo.
Umugore wa Perezida w’iki gihugu, Kim Keon Hee asanzwe anenga cyane ibyo kurya inyama z’imbwa, bityo afatanyije n’umugabo we, Perezida Yoon Suk Yeol bahungishirije mu rugo rwabo zimwe mu mbwa zazereraga.

Umushinga wo kurwanya kurya inyama z’imbwa warananiranye mu bihe byashize kubera imyigaragambyo y’abafite aho bahuriye na zo bahangayikishijwe n’imibereho y’abahinzi n’abafite restaurant zizigaburira abakiliya.

Kurya inyama z'imbwa byabaye akamenyero kuva kera muri Koreya nubwo byagabanyutse ugereranyije n’uko byari bimeze kera.

Abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa bishimiye iri tegeko ryo kubuza kurya imbwa maze bagira bati “Inzozi zibaye impamo kuri twe twese twarwanyije ubu bugome”.

Nk’uko imibare ya leta ibigaragaza, hari ibyanya by’ubworozi bw’imbwa igera ku 1150, amabagiro yazo 34, sosiyete 219 zikwirakwiza inyama zazo hamwe na restaurant 1600 zigabura imbwa muri Korea y’Epfo.