{Umupolisi yishwe abandi babiri barakomereka bikomeye mu gitero bagabweho n’amabandi 20 yitwaje intwaro, mu ijoro ryo ku wa kane, mu gace ka Kilifi, kegereye icyambu cya Mombasa muri Kenya.}

Iki gitero cyagabwe ku cyicaro cya polisi cya Mwanamwinga, ngo cyanaburiyemo imbunda ebyiri za polisi.

Amakuru ya the East Africa, avuga ko umukuru wa Polisi muri aka gace Joseph Nthenge, yemeje ayo makuru akavuga ko batangije urugamba rukomeye, rwo guhiga abakoze ubwo bwicanyi bakekwaho kuba bakihishe muri ako gace.

Mr Nthenge yagize ati “Muri iki gitero twabuze imbunda ebyiri, twashyizeho ikipe y’abapolisi ngo bahigire hasi hejuru abagabye iki gitero, gusa ntituramenya uwohereje aba bateye.”

Hari hashize iminsi ibiri abayobozi ba polisi muri aka gace, baburiye abaturage ngo birinde kuko bugarijwe n’iterabwoba.