Igikomangoma William n’umugore we Kate, batsinze icyiciro cya mbere cy’urubanza baregamo ibitangazamakuru byashyize ahagaragara amafoto Kate yambaye ubusa, mu rwego rwo kugira ngo ayo amafoto afungwe ahantu aho ariho hose yarangwaga.
Mu byo urukiko rwemeje nk’uko ikinyamakuru People dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ngo ni uko aya mafoto atagomba kongera gutangazwa, ndetse n’ikinyamakuru Closer ari nacyo cyatangaje bwa mbere aya mafoto, gitegekwa guha ba nyir'ayo amafoto y’umwimerere mu gihe kitarenze amasaha 24.
Gusa ibi byemejwe birareba gusa igihugu cy’u Bufaransa, igitangazamakuru cyitwa The Irish Daily Star ndetse n’igitangazamakuru Chi gikorera mu Butariyani kuko ari bo bari bongeye kuvuga kuri aya mafoto bakayandikaho inkuru ku mapaji agera kuri 26 kuri uyu wa mbere.

Ibitekerezo 0