{Guverinoma ya Jamaica yatangaje ko iteganya kuvugurura amategeko areba n’ibiobyabwenge aho umuntu ashobora kwemererwa gutunga garama 57 z’urumogi (marijuana cyangwa ganja nk’uko muri iki gihugu barwita).}
Minisitiri w’Ubutabera Mark Golding yabwiye BBC ko urumogi ruzemerwa mu migenzo y’abanyamadini, mu buvuzi no mu bushakashatsi kandi ngo muri Nzeri Inteko ishinga amategeko izaba yaramaze kwanzura ku mpinduka z’ibi.
Golding yagize ati “Ndashaka ko abantu bumva neza ko izi mpinduka zitagamije kwamamaza ganja mu buryo bwo kwishimisha. Ikigamijwe ni uburyo bwo kureba uko umuntu ashobora kuba yakwemererwa gutunga gake kuri iki kimera.”
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ari gahunda ya leta yo kwigarurira aba-rasta bivugwa ko bakoresha cyane iki kiyobyabwenge.
Muri Uruguay no muri leta zimwe zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Colorado zemereye abahinzi guhinga urumogi ndetse na bamwe mu banyapolitike babikoresha nk’iturufu bavuga ko bazemera ikoreshwa ry’urumogi.
Golding yagize ati “Ntibikwiye ahubwo biranatangaje kutemerera abantu gutunga urumogi mu rwego rwo kurwifashisha nk’umuti.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kingston, Angela Brown Burke yavuze mu minsi ishize ati “Igihe kirageze ko abanya-Jamaica amahirwe yo kungukira mu ruganda rwa marijuana.”


Ibitekerezo 0