Urugero, bwa mbere mu mateka imodoka zikorerwa mu Bushinwa zitumizwa mu Burayi zabaye nyinshi kuruta izikorerwa kuri uyu mugabane zoherezwa mu Bushinwa, byongera kugaragaza ibibazo inganda zikora imodoka i Burayi ziri guhura nabyo.

Mu 2025, igurishwa ry’imodoka z’i Burayi mu Bushinwa n’ibindi byuma byazo ryagabanyutse ku rugero rwa 34%, mu gihe imodoka zo mu Bushinwa zitumizwa kuri uyu mugabane ziyongereyeho 8% zigera ku gaciro ka miliyari 22 z’Amayero.

Ibi byatumye ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo u Burayi bwohereza mu mahanga n’ibyo bugurayo cyanganaga na miliyari 23 z’Amayero mu 2019 kigabanyuka.

Mu 2025 agaciro k’ibyo u Burayi bukura mu mahanga karutagaho miliyoni 6 z’Amayero ugereranyije n’agaciro k’ibyo bwoherezayo.

Ibi biri gutera ubwoba bukomeye inganda zari zisanzwe zarigaruriye isoko, aho kuri ubu zizera ko zishobora kwibona zikora imodoka ya nyuma, mu gihe zidahinduye imikorere, kuko Abashinwa bazanye ihatana rikomeye mu bijyanye n’ibiciro, ikoranabuhanga, no gukora imodoka nyinshi mu gihe gito.

Igiteye inkeke cyane ni ubushobozi bw'u Bushinwa bwo gukora imodoka nyinshi kandi zigezweho ku giciro gito cyane.

Ibi ahanini bishingira ku kuba u Bushinwa bwihariye hafi 70% by'isoko rya batiri z'imodoka zikenerwa ku Isi [guhera ku gucukura amabuye y'agaciro kugeza batiri ikozwe].

Ibi bituma imodoka zabo zihendukaho byibura 30% ugereranyije n'izikorerwa i Burayi cyangwa muri Amerika.

Ubwoba bw’izindi nganda ntibwihishira. Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu kiganiro CBS Sunday Morning, Umuyobozi Mukuru wa Ford, Jim Farley, yagaragaje impungenge zikomeye avuga ko “Bafite [Abashinwa] ubushobozi bwo gukora imodoka nyinshi ku buryo inganda zabo ubu zishobora guhaza isoko ryose rya Amerika y'Amajyaruguru, ibi bikaba byadukura ku isoko twese”.

Uretse igiciro gito, ibigo by'Abashinwa bishyira imbere ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru. Mu gihe uruganda rusanzwe rufata imyaka ishobora kugera kuri ine ngo rusohore imodoka nshya ku isoko, mu Bushinwa bitwara amezi 18 gusa.

Imodoka zabo ziba zifite ikoranabuhanga rihambaye, aho usanga zimeze nka za telefone ngendanwa zifite amapine, zikagira ikoranabuhanga ryo kwitwara no kuvugurura porogaramu zizikoresha [software updates] mu buryo bworoshye, n’irindi utasanga mu zindi modoka zibonetse zose.

Ku wa 26 Werurwe 2026, ikinyamakuru Automotive News, cyatangaje ko Koji Sato, wari Umuyobozi Mukuru w'uruganda rwa Toyota, yavuze ko “Niba ibintu bidahindutse, ntituzarokoka. Ndashaka ko buri wese yiyumvisha uburemere bw'iki kibazo twugarijwe na cyo.”

Ibi yabivugiye mu nama ngari yahuje abayobozi b'ibigo 484 bikora ibijyanye n’ibyuma n'ibikoresho byifashishwa mu gukora imodoka za Toyota [supplier summit].

Koji Sato yasimbuwe na Kenta Kon, wagiye muri izi nshingano ku wa 1 Mata 2026.

Uku kwigarurira isoko ntikwakiriwe neza n'ibihugu byo mu Burengerazuba. Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, byashyizeho imisoro y'ikirenga ku modoka zituruka mu Bushinwa hagamijwe kurengera inganda zabo no kubuza imodoka zihendutse kuganza ku isoko ryaho.

Ibi ariko ntibyaciye intege inganda z'Abashinwa. Kugira ngo zice ruhinga iyi misoro n'izindi nzitizi mu bya politiki, ibigo nka BYD na Chery byatangiye kubaka inganda zabyo hanze y'u Bushinwa.

Ubu bari kubaka inganda i Burayi nko muri Hungary na Brazil no mu majyepfo ya Aziya. Ibi bizafasha izi nganda gukorera imodoka hafi y'abaguzi, bitume zifatwa nk'izakorewe imbere muri ayo masoko bityo ntizicibwe ya misoro y'ikirenga.

Ku rundi ruhande kugira ngo zihangane n'iyi nkundura, inganda z'i Burayi na Amerika ziri gufata ingamba zidasanzwe; zishobora gusobanurwa mu magambo make nka ‘Niba udashoboye kubatsinda, wifatanye nabo’.

Uruganda rwa Volkswagen; rumwe mu zikomeye ku Isi, ruherutse gutangaza ko rwatakaje isoko rinini mu Bushinwa kubera kutajyana n'umuvuduko w'ikoranabuhanga rishya.

Kugira ngo rubashe kurokoka, uru ruganda rwafashe icyemezo cyo gushora imari no gukorana bya hafi n'uruganda rw'Abashinwa rwa Xpeng. Ubu VW iri gukoresha ikoranabuhanga rya Xpeng kugira ngo yihutishe isohoka ry'imodoka nshya [mu mezi 24 gusa].

Ku rundi ruhande VW ubu isigaye ikoresha inganda zayo zo mu Bushinwa ngo ikore imodoka zoherezwa gucuruzwa mu bindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ibyerekana ko u Bushinwa bwabaye igicumbi cy'ikorwa ry'imodoka ku Isi yose.

U Bushinwa buri kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’imodoka
U Bushinwa buri kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’imodoka
Imodoka za Geely ziri mu zigezweho mu Bushinwa
Imodoka za Geely ziri mu zigezweho mu Bushinwa