Ayatollah Khamenei yatangaje ibi mu ijambo yavugiye imbere y’imbaga y’abaturage kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho yasobanuye ko ibyabaye muri Syria atari impanuka, ahubwo ari umugambi wateguwe na Amerika na Israel.

Ati “Nta gushidikanya gukwiriye kubaho, ibyabaye muri Syria ni umusaruro w’ubufatanya bwa Amerika n’Abayahudi.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Hayat Tahrir-al-Sham (HTS) yagabye ibitero bikomeye muri Syria. Abo barwanyi bigaruriye imijyi minini ndetse bafata n’umurwa mukuru, Damascus. Bashar Assad yahise ahungira mu Burusiya hamwe n’umuryango we

Iran ivuga ko n’ubwo Assad yahiritswe izakomeza kugira imbaraga zikomeye mu karere kandi ko izakuraho uruhare rw’Amerika muri Aziya yo Hagati.

Umuyobozi w'Ikirenga muri Iran, Ayatollah-Ali-Khamenei, yavuze ko nubwo Assad yahiritswe, Iran izakomeza kugira imbaraga mu bya gisirikare
Umuyobozi w'Ikirenga muri Iran, Ayatollah-Ali-Khamenei, yavuze ko nubwo Assad yahiritswe, Iran izakomeza kugira imbaraga mu bya gisirikare