Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’ukwezi ibyo byombo biturikiye mu maboko y’ababikoreshaga cyane cyane abayobozi b’umutwe wa Hezbollah muri Liban, mu gitero bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’abakora ubutasi ba Israel.

Iran nk’igihugu gifasha cyane Hezbollah, cyafashe umwanzuro wo kubuza indege gutwara abantu bafite ibyo bikoresho, kugira ngo bitaba byaturikira mu ndege nk'uko byagenze kuri Hezbollah.

Tariki 17 na 18 Nzeri nibwo ibyo bikoresha bivugwa ko byari byashyizwemo ibiturika, byaturikiye mu maboko y’abarwanyi ba Hezbollah n’abayobozi babo babikoreshaga, byica abagera kuri 39 abandi basaga 3000 barakomereka.

Hezbollah iherutse gutangaza ko abayoboke bayo basaga 1500 bamugaye kubera iryo turika ry’ibyombo, aho abenshi bahumye abandi bagacika amaboko.

Hezbollah ni umutwe wo muri Liban udacana uwaka na Israel, by’umwihariko nyuma y’intambara iki gihugu cyatangije ku mutwe wa Hamas nawo ufashwa na Iran.

Iran yabujije abantu kujyana ibyombo by’itumanaho mu ndege
Iran yabujije abantu kujyana ibyombo by’itumanaho mu ndege