Iyi nteko izwi nka Elect Electoral College igizwe n’abantu bahagarariye abandi muri Leta zose uko ari 50 na District of Colombia (Washington DC) itagira leta n’imwe ibarizwamo.
Electoral College iremeze niba koko Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’aba-républicain ariwe uzaba Perezida wa 45 wa Amerika nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 8 Ugushyingo 2016 ahigitse Hillary Clinton ubarizwa mu ishyaka ry’aba-démocrate.
Byitezwe ko Trump aza kubona amajwi 56.9% bya yose ya Electoral College, bituma aza ku mwanya wa 11 mu bakandida b’ishyaka ry’aba- républicain bagiye babona amajwi menshi kuva mu 1804 ubwo ubu buryo bwo gutora bwashyirwagaho.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko abagize Electoral College badahura ku rwego rw’igihugu ahubwo bahurira muri Leta zabo.
Itegeko riteganya ko bahura tariki 19 Ukuboza, buri wese agasinya impapuro esheshatu zemeza ko ahaye ijwi rye Perezida na Visi perezida.
Nyuma y’aya matora aza kuba uyu munsi, haraba hasigaye ibarura ry’amajwi rizaba ku itariki ya 6 Mutarama 2017, rikazakorwa n’Inteko Ishinga Amategeko iyobowe na Visi Perezida, Joe Biden.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko kandi bafite ububasha bwo kwanga ibyavuye mu matora babinyujije mu nyandiko yashyizweho umukono n’umwe mu bagize umutwe w’abadepite n’undi ubarizwa mu mutwe Sena. Ibi ntibirabaho na rimwe.
Biteganyijwe ko Trump azarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 20 Mutarama 2017.





Ibitekerezo 0