Ni igitekerezo cyaturutse kuri film ya James Bond yise Live and Let Die, gihita kinashyigikirwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba Indonesia.

Budi Waseso, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Indonesia, avuga ko ingona zifite ubunararibonye mu gucunga umutekano kurenza abantu ngo kuko ahanini zidashobora gushukwashukwa ngo zihabwe ruswa.

Uyu muyobozi atangaza ko ubu afite gahunda yo gukora ingendo asura ibice bitandukanye bya Indonesia mu rwego rwo gushakisha inyamaswa z’inkazi zishoboye aka kazi ndetse n’ahantu hakwiriye hakubakwa gereza yihariye kubahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Indonesia nicyo gihugu cyo ku Isi kizwiho kugira amategeko akaze mu guhana ibyerekeranye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko anagena igihano cy’urupfu.

Abayobozi b’igihugu cya Indonesia batangaza ko ku Isi nta muntu n’umwe ushobora kwemeza ingona gufata rwaswa, hanyuma ngo zireke abanyabyaha bacike gereza.

Gusa kugeza ubu nta gihe kizwi uyu mushinga uzashyirirwa mu bikorwa cyangwa aho iyi gereza izubakwa nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, yumvikanye kenshi atsindagira ko mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’izamuka ry’ibibazo bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, abahamwe n’ibyaha byo kubicuruza bakwiye guhanishwa igihano cy’urupfu.

Ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Indonesia ubu ngo cyatangiye ibiganiro na Minisiteri y’Ubutabera muri gahunda yo kwemeza uyu mushinga.

Indonesia ni kimwe mu bihugu bifite amategeko akaze ahana abafayanywe ibiyobyabwenge
Indonesia ni kimwe mu bihugu bifite amategeko akaze ahana abafayanywe ibiyobyabwenge