Mu itangazo ikinyamakuru Times cyabashije kubona, hagaragaramo gahunda yo kubaka inkambi z’abimukira bagera ku bihumbi 25, muri Leta ya California, Alabama na Arizona.

Bivugwa ko ingabo zizakoresha miliyoni 233 z’amadolari mu kwita kuri aya macumbi azakira abimukira mu gihe cy’amezi atandatu.

Iri tangazo rivuga kandi ko hanateganyijwe kubaka indi nkambi igenewe abantu ibihumbi 47, i San Frincisco. Ibi ariko ngo ntibigeze babisabwa na Minisiteri ishinzwe umutekano, ahubwo aba basirikare babikoze mu rwego rwo kwitegura gufasha igihe baba babisabwe.

Igisirikare cya Amerika ku wa Kane cyatangaje ko cyasabwe na Guverinoma kwitegura gushakira icumbi abana bagera ku bihumbi 20 b’abimukira.

Ni mu gihe kugeza ubu habarurwa abana bagera ku 2300 batandukanyijwe n’imiryango yabo, kubera politiki ya Perezida Donald Trump igeza imbere y’ubutabera abantu bakuru bose bafashwe bagerageza kwinjira muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Nubwo aherutse gusinya iteka ribuza gutandukanya imiryango y’abimukira iba yafashwe muri ubu buryo, ukurikije amagambo ye n’ingamba zikomeje gufatwa ubona ko nta gahunda ihari yo kwihanganira abinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverinoma ivuga ko kuva iri teka ryasinywa, abana bagera kuri 500 bamaze kongera guhuzwa n’ababyeyi babo. Ni mu gihe imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza yo igaragaza ko nta makuru ahagije ahari yatuma bizera ko bose bazabasha guhuzwa n’imiryango yabo.

Ikibazo cy'abimukira gikomeje gufata indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho hari gutekerezwa uburyo bwihariye bagomba gucumbikirwamo
Ikibazo cy'abimukira gikomeje gufata indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho hari gutekerezwa uburyo bwihariye bagomba gucumbikirwamo