Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Newsweek, Imran ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu gihugu cye yavuze ko umunsi u Burusiya bwagabiyeho ibitero muri Ukraine, yari mu ruzinduko i Moscow.

Nubwo atemeranyije n’u Burusiya ku mpamvu zatumye bugaba ibitero, yavuze ko yirinze kubwamagana nkuko Abanyamerika n’Abanyaburayi babimuhatiraga, ngo bidakoma mu nkoko ubucuruzi hagati ya Pakistan n’u Burusiya.

Ati “Amerika yashakaga ku twamagana u Burusiya biciye mu Muryango w’Abibumbye. Hanyuma se iyo tubikora, byari kugira izihe ngaruka ku baturage bacu?”

Muri Werurwe 2022 hari inama yahuje Abadipolomate b’Abanyamerika n’abo muri Pakistan, aho Abanyamerika beruye bakavuga ko Imran Khan natava ku butegetsi hazaba ingaruka zikomeye.

Imran Khan yavuze ko umunsi umwe iyo nama ibaye, mu Nteko Ishinga Amategeko hahise hazamurwa ingingo yo kumweguza.

Ati “Na mbere yaho Ambasade ya Amerika yirirwaga ihura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bacu”.

Amerika ivuga ko ibyo Khan yatangaje ari ibihuha bigamije kuyangiriza izina mu mahanga.

Imran Khan yegujwe muri Mata 2022 nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abadepite. Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibya ruswa, ibintu avuga ko byihishwe inyuma n’igisirikare kidashaka kongera kumubona muri politiki.

Imran Khan avuga ko Amerika yamugambaniye ngo ave ku butegetsi
Imran Khan avuga ko Amerika yamugambaniye ngo ave ku butegetsi