{Mein Kampf, igitabo cyanditswe na Adolf Hitler kizwiho kuba cyaratije umurindi ishingwa ry’abanazi, mu mwaka wa 2015 kizasubirwamo kivemo imfashanyigisho.}
Mu Budage, Mein Kampf kigiye kuzuka, dore ko cyari kibitse kure, ku butaka bwa leta yigenga ya Bavière kuva intambara ya kabiri y’isi yose yarangira, akaba ari nayo igifiteho uburenganzira bwose, ubu ikaba yiyemeje kugisubiramo mu mwaka wa 2015.
Ariko ibi ntibizakorwa mu buryo bwose bubonetse, ahubwo abahanga mu mateka bazakigiraho uruhare runini mu rwego rwo kukigabanyiriza ubukana no kugira ngo kibe kiboneye ku buryo cyavamo imfashanyigisho nkuko byatangajwe na Markus Söder, Minisitiri w’imari wa Bavière.
Kugera ubu, iyi leta yo mu Majyepfo y’u Budage yari yarakomeje kugendera ku mategeko abuza gushyira ahagaragara iki gitabo cyanditswe mu 1924 na Hitler igihe yari afungiye muri gereza y’i Munich mbere y’uko aba umuyobozi mukuru w’igihugu. Uyu mushinga uteganyijwe kumara imyaka itatu ukaba uzatwara akayabo k’amayero 500.000.
Ku bijyanye n’iki cyemezo cya leta ya Bavière, Abayahudi bo mu Budage ntibakirwanyije. “Ni ikintu gikomeye kandi cyo kwitonderwa” nk’uko bitangazwa na Dieter Graumann, perezida w’ihuriro ry’Abadage bakomoka ku Bayahudi.
Si Abayahudi basanga nta kibazo biteye ahubwo n’abarimu nabo basanga iki gitabo gishobora kuzavamo inyigisho nziza ku bo kigenewe ahanini bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 14 na 15 y’amavuko.
“Buri wese azi ko Mein Kampf kibaho, ko cyuje ibitekerezo by’urwango, ko kandi kirimo uburyo bwinshi bwo kuyobya abakiri bato,” nk’uko bitangazwa na Klaus Wenzel ukuriye sindika y’abarimu bo muri Bavière, usoza avuga ko bikoreshejwe neza byagira akamaro.




Ibitekerezo 0