Imibare y’ukwezi kwa Gashyantare igaragaza ko ifaranga ry’u Bushinwa ryakoreshejwe cyane mu Bucuruzi bw’u Burusiya kurusha idolari, ibintu bitari byakabayeho mu mateka y’icyo gihugu.

Ni isesenguramakuru ryakozwe na Bloomberg ishingiye ku makuru ya buri munsi y’ivunjisha ry’ifaranga mu Burusiya.

Ifaranga ry’u Bushinwa ryatangiye guhabwa agaciro gakomeye mu Burusiya kuva ubwo icyo gihugu cyafatirwaga ibihano n’ibihugu by’Amerika n’u Burayi, bikiziza gutera Ukraine.

Mu minsi ishize Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahamagariye ibihugu byinshi gutangira gukoresha ifaranga ry’u Bushinwa, bakava ku gukoresha idolari gusa.

Yabivuze hashize igihe ubucuruzi bw’igihugu cye n’u Bushinwa bukorwa mu mafaranga y’ibihugu byombi, Yuan na rouble aho kuba amadolari nkuko byari bisanzwe.

Minisiteri y’Imari mu Burusiya iherutse kuvuga ko kugeza ubu amadovize y’icyo gihugu angana na 60 % abitse mu ma-Yuan, nyuma yo gufatirwa ibihano.

Kugeza ubu mu Burusiya hari amadolari make ugereranyije n’uko byari byifashe mbere y’intambara muri Ukraine mu gihe ibicuruzwa u Bushinwa buvana mu Burusiya byiyongereyeho 29 %

Hari impungenge kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko idolari rishobora kuzatakaza agaciro mu minsi ya vuba kubera kugabanyuka kw’abarikoresha mu bucuruzi, dore ko na Brésil iherutse gutangaza ko igiye kujya icuruza n’u Bushinwa bikoresheje amafaranga yabyo.

Amafaranga y'u Bushinwa niyo ari gucuruzwamo cyane mu Burusiya kurusha amadolari
Amafaranga y'u Bushinwa niyo ari gucuruzwamo cyane mu Burusiya kurusha amadolari