Iki cyizere cyatakaye nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Donald Trump ku wa Gatanu, aho abinyujije ku rubuga rwe Twitter yagaragaje ko aba-républicains bari guta umwanya.
Ati “Aba-républicains bakwiye kureka gukomeza guta umwanya wabo bari ku birebana n’abimukira, kugeza ubwo tuzabasha gutora abasenateri n’abadepite benshi mu Ugushyingo.”
Yakomeje agaragaza ko aba-démocrates basa n’abari mu mikino, kandi nta gahunda n’imwe bafite yo gukemura iki kibazo kimaze imyaka itari mike.
CNN ivuga ko aya magambo ya Trump yaje asanga intege nke byagaragara ko ziri mu mitegurire y’iri tegeko, igikorwa kiyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Paul Ryan.
Ibi ngo bigaragarira ku buryo umunsi wo gutora iri tegeko wagendaga wimurwa, aho ryagombaga gutorwa ejo ku wa gatanu, ariko rikaza kwimurirwa mu cyumweru gitaha, bavuga ko icyo bifuza ari ukuritegura ku buryo bwimbitse kugira ngo rizatorwe.
Ikindi ngo iri tegeko rikubiyemo guha amahirwe abana binjijwe muri Amerika bakiri bato, no gushakisha miliyari 25 z’amadorali yo kubaka urukuta rutandukanya Méxique na Amerika Trump yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamaza, rifite amahirwe make yo kuba ryatorwa n’abasenateri.
Icyizere kuri iri tegeko gitangiye kuyoyoka mu gihe muri Amerika hakomeje kuvugwa abana batandukanywa n’ababyeyi babo, nyuma yo gufatirwa ku mipaka bagerageza kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
N’ubwo hari imiryango imwe n’imwe yamaze guhura, hari abandi benshi bamaze igihe gisaga icyumweru batavugana n’abana babo, ndetse batazi n’amakuru na make y’uko babayeho.





Ibitekerezo 0