Ni igitaramo kizaba ku wa 30 Mutarama 2025, kizabera mu nzu z'imyidagaduro ebyiri zitandukanye zirimo Intuit Dome na Kia Forum, zombi ziri mu Mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abahanzi b'ibyamamare batandukanye bazaririmba muri iki gitaramo, barimo Lady Gaga, Billie Eilish na Finneas, Gwen Stefani, Jelly Roll, Stevie Nicks, Katy Perry, Rod Stewart, Green Day, Red Hot Chili Peppers, Earth, Wind & Fire, John Mayer, Lil Baby, Sheryl Crow, n’abandi benshi b’ibyamamare mu njyana zitandukanye.
Abahanzi bazatarama bagamije gutanga inkunga yo gufasha abahuye n’ibihe by'umuriro, kongera kubaka ibikorwaremezo no gushyigikira imiryango yahuye n’ibiza.
Amakuru yatanzwe n’abategura iki gitaramo avuga ko amafaranga azakusanywa azakoreshwa mu bikorwa birimo gusana ibikorwaremezo rusange by’umwihariko ahari ibikorwa by’ubucuruzi.
Gushyigikira imiryango yagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro birimo kubashakira amacumbi n’ibindi bikoresho by’ibanze no guteza imbere ikoranabuhanga ryo gukumira inkongi z’umuriro mu bihe bizaza, kugira ngo Los Angeles ibe yiteguye kurwanya ibi biza, ni bimwe mu bigamijwe n'iki gitaramo.
TMZ yatangaje ko abateguye iki gitaramo bafite intego yo guteza imbere ibikorwa by’ubutabazi n’imikoranire y’inzego zishinzwe ubuzima, umutekano no guteza imbere gahunda zo kubungabunga ibidukikije.






Ibitekerezo 0