{Kuri uyu wa Kabiri, IBUKA France yifatanyije n’imiryango yagezweho n’ubwicanyi bwakozwe kuwa Mbere ku ishuri ry’abayahudi riri mu Mujyi wa Toulouse bugahitana abana bane.}
Umwicanyi ukomeje gutera ubwoba mu gace k’amajyepfo y’uburengerezuba bw’u Bufaransa yahitanye abantu mu buryo bubabaje ariko kugeza n’ubu ntarafatwa.
Mu itangaza ryashyizwe ahagaraga n’Umuryango IBUKA France bagize bati: “Uyu mwicanyi yavuzweho cyane n’abize kuri jenoside y’abanyarmeniya mu 1915. Yambuye isura ubumuntu, hagati ya 1940 na 1945, aho yagiye ashinga inkambi zo gutsemba ikiremwamuntu ku mugabane w’u Burayi. Yageze mu Rwanda mu 1994, ahitana benshi. Izina rye ni urwango rw’undi bitewe n’uko ateye, ivanguramoko”.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Twari tuzi ko yapfuye, ariko amaze kutwibutsa ko agihumeka. Uburyo bwe bwo kwiyuburura ntibushira. Akura imbaraga ze ku bikorwa by’abahakanyi, mu gihe turangaye gato tuzi ko adahari agakora ibara”.
Mu gusoza iri tangazo Ibuka France yasabye inzego zitandukanye z’Ubutabera bw’u Bufaransa ko uwakoze iri bara yafatwa vuba bishoboka akabiryozwa mbere y’uko agira n’ibindi nk’ibi akora; IBUKA kandi yasabye kurandura uburyo ubwo aribwo bwose bwo kudaha undi agaciro.




Ibitekerezo 0