Ibirori bya Kigali Fashion Week biheruka byabereye i Kigali mu 2019 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10. Nyuma yaho byahagaritswe ahanini kubera icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo guhindura izina mu 2023 bikitwa Kigali International Fashion Week, abategura bahisemo kwibanda ku bikorwa bibera hanze y’igihugu.

Kuri ubu ibi birori bigiye kongera kuba. Biteganyijwe muri Gicurasi 2026 muri Zaria Court.

Bizaba ari ibirori birenze imideli ku rubyiniro, kuko bizashyira imbere umuco, ubuhanzi n’ubucuruzi mu mideli.

John Munyeshuri, washinze akanategura Kigali Fashion Week mbere, yahisemo kuyegurira LG Events Rwanda mu masezerano y’imyaka irindwi. Avuga ko yishimira uburyo bizatuma inzozi ze zikomeza.

Ati “Bizaba bifite isura mpuzamahanga kandi byitabirwe cyane n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bashya mu ruganda rw’imideli. Ndizera ko bitazahindura isura y’umwimerere y’uko byari bimeze, ariko bikajyana n’igihe.”

Ibirori nyir’izina bizaba mu minsi ibiri, ariko icyumweru cyose kizaba cyuzuye ibikorwa bitandukanye bigamije guha umwanya uruganda rw’imideli rwo mu Rwanda no mu karere.

Umunsi wa mbere hazabaho imurikabikorwa rizarangwa no guhanga udushya mu myenda n’inyigisho zijyanye n’inganda z’imideli, hakaziyongeraho ibiganiro bizahuza abashoramari, abahanzi n’abaturage. Ibi bizibanda ku gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku mideli. Hazanabaho gutambuka ku itapi itukura.

George Lugoloobi, umuyobozi ushinzwe ubuhanzi muri LG Events, yavuze ko bifuza gutegura ibirori biri ku rwego Mpuzamahanga.

Ati “Abazitabira bazabona ibirori bikomeye birimo umuco, umuziki n’imyiyereko biteguwe ku rwego rwo hejuru.”

Hazaba kandi agace ka ‘networking lounge’ kagenewe guhuza abahanzi, abaterankunga, abaguzi n’abanyamakuru.

Abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania) ni bo bazaba benshi, ariko haziyongeramo n’abandi bo muri Nigeria, Ethiopia, Congo n’ahandi.

Ibirori bya Kigali Fashion Week byari bimaze imyaka itandatu bitaba, bigiye kongera gusubukurwa
Ibirori bya Kigali Fashion Week byari bimaze imyaka itandatu bitaba, bigiye kongera gusubukurwa
Ibi birori byakunzwe na benshi
Ibi birori byakunzwe na benshi
John Bunyeshuri wateguraga ibi birori yamaze kubishyira mu maboko y'abandi
John Bunyeshuri wateguraga ibi birori yamaze kubishyira mu maboko y'abandi