{Bwa mbere ibiro by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) byafunguye imbuga kuri Twitter na Facebook (mu minsi ya vuba) aho bivuga ko byizeye ko ibi bizayifasha kwegera abantu.}

Kuwa Gatanu tariki 6 Kamena nibwo tweet ya mbere ya CIA yashyizwe ahagaragara igira iti "Ntidushobora kwemeza cyangwa guhakana ko ubu ari bwo butumwa bwacu bwa mbere".

CIA izwiho gutata ku rwego rw'Isi mu nyungu za USA, imaze kugira abayikurikira kuri urwo rubuga @CIA bakabakaba ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (346,537.00).

Ntibyari bisanzwe ko CIA ishyira ahagaragara ibyo ikora cyangwa iganira n’abantu bakayiha ibitekerezo ku byo ikora.