Hagaragajwe kandi amafoto yerekana inama yakorewe kuri Stade ya Luna Park i Buenos Aires ku wa 10 Mata 1938, hamamarizwa amatwara y’aba-Nazi, hahurizwa abasaga 15000 nk’uko The Times Of Israel dukesha aya makuru yabitangaje.

Inavuga uburyo Ambasade ya Argentine mu Budage yagize uruhare mu gukora amalisiti y’Abayahudi bagombaga kwicwa, rwashyikirizwaga aba-Nazi.

Ikindi ni uko mu gihe Jenoside yakorewe abayahudi yari irimbanyije, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Argentine yasohoye itegeko rizitira abayahudi guhungira muri iki gihugu, nyamara giha ikaze aba-Nazi nyuma yo gukubitwa inshuro.

Ku wa 13 Ukuboza 1939 kandi muri Argentine hasesekaye Amiral Graf Spee wo mu ngabo za Hitler n’itsinda yari ayoboye, byerekana ubucuti koko Hitler yari afitanye n’iki gihugu.

Abandi ni Lt Col Otto Adolf Eichmann na Captain Erich Priebke bari ibikomerezwa mu ngabo za Hitler, bahungiyeyo ariko ku wa 11 Gicurasi 1960 batabwa muri yombi n’intasi za Israel (Mossad), ndetse uyu Eichmann aza kwicwa amanitswe mu 1962.

Mu 1962 kandi Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Argentine yari yashyize hanze inyandiko n’andi madosiye 139.544 abitseho amakuru ku ruhare rw’iki gihugu mu Ntambara ya kabiri y’Isi, uhereye mu 1939 kugeza mu 1950.

Avuga ku kizakurikira kuri ayo madosiye, Umuyobozi w’Ikigo giharanira inyungu z’abayahudi bo muri Argentine Marisa Braylan yatangaje ko nizimara gusesengurwa, hazakorwa icyegeranyo ku makuru y’ibizikubiyemo.

Ati “Ubucukumbuzi bwacu buzashingira mu gufata bimwe mu byo abantu bafataga nk’imigani muri Argentine byerekeye aba-Nazi, maze tubihuze n’ukuri k’uko ibintu byari byifashe noneho dufitiye ibimenyetso.”

Polisi ya Argentine nayo ngo ikomeje amaperereza ku makuru y’uko hari ubutunzi aba-Nazi bahishe muri Argentine igihe bahahungiraga n’ubu butarasobanuka.

Ifoto igaragaza abantu basaga ibihumbi 15 bahuriye mu kibuga mu murwa mukuru Buenos Aires ku wa 10 Mata 1938, bashyigikiye amatwara y'aba-Nazi
Ifoto igaragaza abantu basaga ibihumbi 15 bahuriye mu kibuga mu murwa mukuru Buenos Aires ku wa 10 Mata 1938, bashyigikiye amatwara y'aba-Nazi