Uru rugomero ruzubakwa mu Burengerazuba bw’u Buhinde muri Leta ya Gujarat, mu bilometero 19 uvuye ku mupaka wa mbere utinyitse ku Isi w’u Buhinde na Pakistan.

Rwubatse ku buso bwa kilometero kare 517, ugereranyije ruzaba ruruta Umujyi wa Paris inshuro eshanu.

Kubaka uru rugomero bizatwara asaga miliyari 20 $, ruzaba ari rwo rwa mbere ku Isi rutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’izindi zose zitunganya amashanyarazi ku Isi.

Sagar Adani asanzwe ari mwishywa wa Gautam Adani, umuherwe wa kabiri muri Aziya utunze abarirwa muri miliyari 100 $, akaba ari na we washinze Adani Group ibarizwamo AGEL.

Uyu muherwe yatangarije CNN ko kuri ubu atagikora imibare ahubwo ashishikajwe n’ikizava muri uru ruganda kuko ruzaba rufite ubushobozi bwo guha umuriro w’amashanyarazi atangiza ibidukikije imiryango isaga miliyoni 16 z’abaturage b’u Buhinde.

Ati “Abahinde benshi bazaba bari mu cyiciro cy’ubukungu buteye imbere mu kinyacumi kiri imbere, rero ntabwo bagomba kuzaba bahangayikishijwe n’ibyangombwa nkenerwa nk’umuriro w’amashanyarazi,”

“Buri wese azishima nituramuka tugeze ku gutanga umuriro w’amashanyarazi atangiza ibidukikije ku kigero cya 100%, ariko kuri ubu ntabwo ari ko bimeze.”

Guverinoma y’u Buhinde ifite intego ko mu 2030 izaba ifite umuriro w’amashanyarazi atangiza ibidukikije agera kuri 500 GW, sosiyete ya AGEL iyoboye izindi mu gutanga ingufu zitangiza ibidukikije yiyemeje kuzatanga 9% muri izo, aho 30 GW zizava muri uru rugomero rwa Khavda muri Gujarat.

Uru rugomero ruzaba ari urwa mbere runini ku Isi
Uru rugomero ruzaba ari urwa mbere runini ku Isi