Umutwe wa Hezbollah uvuga ko ugiye kwihorera ku bitero by’indege uherutse kugabwaho n’ingabo za Israel, nazo zabigabye zivuga ziri kwihorera ku bisasu byari byaturutse muri Lebanon aho umutwe wa Hezbollah ukambitse.
Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yavuze ko bazihorera mu gihe Ingabo za Israel zakomeza kubarasaho, ndetse asobanura ko mu gihe bibaye ngombwa, biteguye kujya mu ntambara yeruye.
Ku ruhande rwa Israel, Leta yavuze ko itifuza kujya mu ntambara yeruye na Hezbollah, mu gihe impande zombi ziri kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize hasinywe amasezerano yahagaritse intambara y’iminsi 33 yabaye mu 2006, igahitana abaturage 1.200 ku ruhande rwa Lebanon, ndetse n’abandi 160 ku rwa Israel.


Ibitekerezo 0