Umushinjacyaha w’umujyi wa Port-au-Prince, Bed-Ford Claude yavuze ko mu ijoro Perezida yishwemo, Ariel yavuganye n’umwe mu bantu bakekwa cyane kugira uruhare muri urwo rupfu.
Claude yasabye ko abashinzwe iperereza bamenya neza ibyo Ariel yavuganye n’abo bakekwa, kandi mu gihe agikorwaho iperereza akabuzwa kurenga igihugu.
Mu rwandiko Claude yanditse yagize ati “Hari ibimenyetso simusiga ngo Henry atangire kuburanishwa ndetse abe yanasabirwa gutabwa muri yombi.”
Ntacyo Minisitiri w’Intebe ushinjwa aratangaza kuri ibyo birego, icyakora yari aherutse kwamagana ibyo ubushinjacyaha bumukekaho ubwo yasabwaga kwitaba Claude.
Ariel yavuze ko ibyo ari ukurangaza rubanda kuko abakekwaho kwica Perezida bahari kandi bazagezwa mu butabera.
Perezida Jovenel yishwe n’abantu bitwaje intwaro bamusanze mu rugo rwe mu murwa mukuru, tariki 7 Nyakanga uyu mwaka.
Hashize iminsi urwego rw’umuvunyi rusabye ko Minisitiri w’Intebe yegura kubera uruhare akekwaho mu rupfu rwa Perezida.





Ibitekerezo 0