Ni nyuma y'ibiganiro byabereye i Riyadh muri Arabia Saudite, bigamije gushakira hamwe igisubizo kuri iyi ntambara, bikitabirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov, ndetse n'Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio.

Aya matsinda azashyirwaho, azafata igihe cyo kuganira ku buryo bwo gusoza iyi ntambara, aho byitezwe ko buri ruhande ruzagaragaza ibyo rwifuza, bikubahirizwa.

Igikomeye cyitezwe ni uko u Burusiya buzasaba gukurirwaho ibihano by'ubukungu bwafatiwe, ibi bikajyana n'uko bugumana hejuru ya 20% by'ubutaka bwamaze kwigarurira, bukaba ubwabwo burundu.

Perezida Zelensky wa Ukraine utaratumiwe muri ibi biganiro, yasubitse uruzinduko yari afite muri Arabia Saoudite mu rwego rwo kwirinda guteza urujijo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov aganira n'Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov aganira n'Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio