Mu bushakashatsi bwo kureba Imijyi 100 y’icyitegererezo ku Isi hose, hagaragajwe iyoboye indi hagendewe ku bipimo bitandukanye nk’ubukerarugendo, umutekano, ibikorwaremezo, iterambere rirambye, ubukungu ndetse n’ubuzima.

Umugabane w’u Burayi wagaragaje itandukaniro aho wigaruriye 7/10 y’imijyi ya mbere ndetse na 63% y’ibihugu biri ku isonga mu mijyi 100 ya mbere ku Isi.

Imijyi yonyine itari iyo ku Mugabane w’u Burayi muri iyo 10 y’icyitegererezo ni uwa Dubai waje ku mwanya wa kabiri, Tokyo yafashe umwanya wa kane ndetse na New York iri ku mwanya wa munani.

Umujyi wa Madirid waje ku mwanya wa gatatu, uwa Amsterdam uza ku wa gatanu, Berlin ifata uwa gatandatu naho Rome ijya ku mwanya wa karindwi. Ni mu gihe Umujyi wa Barcelone wabaye uwa cyenda ukurikiwe n'uwa Londres.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku by’amasoko, Euromonitor International, cyavuze ko kunoza iterambere rirambye, uburyo bwo gutwara abantu ndetse n’imibereho yabo ari zimwe mu ntego z’ingenzi imijyi yibandaho kugira ngo iteze imbere ubukerarugendo, igume ku isoko kandi yorohereze abakiliya mu buryo bwo kugenda.

Umugabane wa Aziya na wo witwaye neza ku rutonde rw’imijyi 20 ya mbere aho iya Singapore na Seoul yigaruriye imyanya ya 11 na 14, naho uwa Osaka uza ku wa 16 ukurikiwe n'uwa Hong Kong.

Ni ubwa mbere Tokyo yagaragaye ku rutonde w’imijyi 10 ya mbere ku Isi, ibintu raporo ivuga ko byatewe n’izamuka ry’ubukerarugendo, koroshya amabwiriza ajyanye na COVID-19 n’ibindi.

Umujyi wa Paris wongeye kwegukana umwanya wa mbere mu mijyi y'icyitegererezo ku Isi
Umujyi wa Paris wongeye kwegukana umwanya wa mbere mu mijyi y'icyitegererezo ku Isi
Umujyi wa Dubai ukomeje gukurura ba mukerarugendo
Umujyi wa Dubai ukomeje gukurura ba mukerarugendo
New York ni wo mujyi wonyine wo muri Amerika ugaragara mu ya mbere yahize indi ku Isi
New York ni wo mujyi wonyine wo muri Amerika ugaragara mu ya mbere yahize indi ku Isi
Barcelona, ni umujyi ukomeye muri leta ya Catalonia
Barcelona, ni umujyi ukomeye muri leta ya Catalonia
Rome, iri ku mwanya wa karindwi
Rome, iri ku mwanya wa karindwi
Berlin, Umurwa Mukuru w'u Budage
Berlin, Umurwa Mukuru w'u Budage
Amsterdam ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo ku Isi
Amsterdam ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo ku Isi
Plaza Mayor ni kamwe mu duce dusurwa cyane muri Espagne
Plaza Mayor ni kamwe mu duce dusurwa cyane muri Espagne
Tokyo, Umurwa mukuru w'u Buyapani yaje ku mwanya wa Kane
Tokyo, Umurwa mukuru w'u Buyapani yaje ku mwanya wa Kane