{Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Manuel Valls yashyikirije Perezida François Hollande kuri uyu wa Mbere amabaruwa yo kwegura kwa guverinoma ayoboye.}

Perezida Hollande yemeye uku kwegura kwa guverinoma ndetse asaba Minisitiri w’Intebe Valls ko yahita ashyiraho ikipe nshyashya.

France24 dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bibaye nyuma y’amezi ane iyi guverinoma yari imaze ishyizweho. Andi makuru avuga ko iyi guverinoma yaba yeguye kubera ukutumvikana kwari kumaze iminsi kuranga abayigize.

Itangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa (Élysée) rivuga ko Perezida Hollande yasabye ko hashyirwaho indi guverinoma mu maguru mashya kandi izatangazwa kuri uyu wa Kabiri.

Hari hashize amezi ane guverinoma ishyizweho
Hari hashize amezi ane guverinoma ishyizweho